22/07/2021
Ese koko iyi si iyoborwa na Illuminati? (Igice cya kabiri)
Nk’uko nabivuze ubushize, Illuminati igamije kwiharira isi yose. Muri urwo rwego
bakoresha ibishoboka byose ngo batangatange abaturage bose b’isi (kuva ku muturage
w’Amerika kugera kuwo muri Somalia) babinyujije mu nzego zitandukanye
nk’ubukungu, ubuzima, imibereho rusange ndetse n’imyidagaduro. Aha rero niho uri
bubonere ko Illuminati ifite uruhare runini mu mibereho yacu kurusha uko tubitekereza.
Mbere yo gusoma iyi nkuru, nakugira inama yo gukanda hano ukabanza gusoma igice
cya mbere cyayo.
- Illuminati bashaka ko abantu bata ubumuntu, mbese bagafasha hasi ibyo mu Rwanda
twita indangagaciro na kirazira. Ibyo babikora bafata imico ishobora kugaragara nk’aho
ari mibi, bagakora ku buryo ifatwa nk’ibigezweho, nk’ibintu biri cool, bityo bigatuma
urubyiruko rubikurikiza. Aha natanga urugero rw’ababana bahuje ibitsina (g**s and
le****ns). Kuri ubu ibi bintu bifatwa nk’ibisanzwe, ku buryo iyo wihaye kubirwanya
ufatwa nk’umuntu udasobanutse, w’umunyamusozi, wanga ikiremwamuntu
(homophobe) n’ibindi.
- Ubusambanyi: aba Illuminati bazi ko gukoresha imbaraga z’igitsina mu kavuyo ari
bimwe mu bintu bizatuma tuba nk’abacakara, ntituzabashe kubigaranzura. Ibi rero
babikora bifashishije amashusho mu binyamakuru, internet na za films zitandukanye
zerekana abantu bambaye ubusa cyangwa bakora imibonano mpuzabitsina, byose
bikaba bigamije gutuma abantu bakora imibonano mpuzabitsina kenshi, bakabikorana
na benshi bashoboka, ntibagire ikindi batekereza kizima.
Ibi babifashwamo na films za Hollywood kandi bagakora ku buryo arizo zijya imbere.
Aha natanga urugero rwa film imwe yitwa Juno yasohotse muri 2007. Iyo film uyirebye
wabona atari nziza, ikaba ivuga ku mwangavu w’imyaka 16 watwaye inda… Iyo film
yahawe ibihembo byinshi, iravugwa cyane ku isi, ariko zimwe mu ngaruka zayo zabaye
ko muri leta imwe ntibuka neza basanze hari abana b’abakobwa benshi biyaranje
bagatwara inda batarageza imyaka 18, kuko bumvaga ari ibintu biri cool… Ibi
birakwereka imbaraga za films kandi ba Illuminati ntibabiyobewe.
Inzu zisohora cyangwa zitunganya za films zigiye ziri mu maboko ya Illuminati. Aha
twavuga nka Paramount (ifite ikimenyetso cya pyramide, ikimenyetso cy’imena cya
Illuminati), Columbia Pictures (ifite ikimenyetso cy’umugore ufashe umuriro,
ikimenyetso cya Illuminati) na Tristar (ifarasi iguruka, ikimenyetso cya Illuminati). Izo nizo nzu 3 za mbere i Hollywood, bakaba bakora bakanasohora films zijyanye na
gahunda yabo nyine! Aha ariko sinavuga ngo mureke kureba films zisohorwa n’izo nzu
kuko n’izindi zose zigiye zishamikiye kuri zo! Muri make ntaho muzabacikira…
Mu muziki kandi naho niko bimeze. Abahanzi benshi bagiye bavugwa ko bakorana na
Illuminati cyangwa bayirimo. Muri bo hari abagiye bamenyekana cyane nka The Beatles,
The Rolling Stones, U2 n’andi ma groups menshi ya rock yamenyekanye n’ayo muzi
ubu. Bitumye nibuka akaririmbo kitwa 'Rockstar' ka Nickelback aho bagira bati “I’ll sell
my soul for fortune and fame”, ni ukuvuga ngo “nzagurisha roho yanjye ngere ku bukire
n’ubwamamare!”
Ayo ma groups ntabihisha kuko iyo urebye mu magambo y’indirimbo zabo bigiye birimo.
Groupe ya rurangiza mu zizwi za rock ko zikorana na Illuminati, ni AC/DC. Ubundi izina
ryabo rivuga Alternating current/Direct Current ariko bamwe mu banditsi bavuga ko
izina ryabo nyaryo ari Anti-Christ/Death to Christ. Bo rwose ibyabo ni birebire
ntawarubara. Indirimbo zabo ziba zivugira ibyiza by'umuriro utazima (enfer/hell)!
Mu bahanzi b’iki gihe benshi bazwi bivugwa ko bakorana na Illuminati na Freemasonry,
n’iyo baba batari abanyamuryango b'utwo dutsiko twombi. Abo ni nka 50 Cent, Lil
Wayne, Jay-Z na Kanye West bashyirwa mu majwi cyane kuba bakorera Illuminati, aho
bakoresha ibimenyetso byayo nka mpandeshatu, indamukanyo yo kuzamura intoki 2,
urwa mbere n’urwa kane, bikaba ari ikimenyetso cy’amahembe ya Sekibi (Cornes du
Diable/Devil’s Horns), umubare 666 n’ibindi. Muri bo hiyongeraho Rihanna, Madonna,
Lady Gaga n’abandi benshi cyane, aho muri clips zabo hagaragaramo ibimenyetso
byinshi bitandukanye bya Illuminati na Freemasonry. Binavugwa ko Kanye West
(wivugiye ubwe ko yagurishije roho ye) yaba yaremeye ko nyina apfa nk’igitambo cyo
kumenyekana kwe…
Jay-Z na Kanye West bakora ikimenyetso cya mpandeshatu. Ntitukigane ibyo tutazi...
Rihanna azamura intoki 2, ikimenyetso ubusanzwe gikoreshwa n'abasangirangendo ba
Sh*tani (satanits)
Lady Gaga na Rihanna berekana ijisho rimwe, nka rya rindi riri ku idolari
Madonna yambaye pyramide iriho ijisho, ikimenyetso cya Illuminati na Freemasonry
Bivugwa ko Illuminati ifata abana bakiri bato, bakabatoza hakiri kare (mind control)
kugirango nibakura bazashimangire gahunda za Illuminati mu nzego zitandukanye. Bamwe iyo bakuze bajyanwa muri politiki (nk’uko byagenze kuri Kennedy, Bush,etc),
mu bukungu (Rotschild, Rockefeller), abandi bakajyanwa muri showbiz (Marilyn
Monroe, Elvis Presley, Britney Spears, Angelina Jolie, John Travolta), n’abandi benshi
bajyanywe mu madini atandukanye harimo na Kiliziya Gatolika (abakaridinali,
abasenyeri n’abapadiri bamwe na bamwe).
Abagiye biha kuvuga nabi Illuminati babiguyemo. Abo ni nka:
- Bob Marley (yari arwaye yego, ariko indwara ngo buriya siyo yamwishe);
- Tupac Shakur, uzumve indirimbo ze They Don't Give A F** About Us na Killuminati
- Michael Jackson, uzumve indirimbo ze "Leave Me Alone" na "They Don't Care About
Us"
Tupac na Jackson bazize kuvugisha ukuri...
- John Lennon (wo muri Beatles), Jimi Hendrix n’abandi.
Abo bahanzi kandi bashorwa mu myitwarire mibi (gucana inyuma, kurwana, gusinda,
kunywa ibiyobyabwenge, kwiyandarika, kuvuga amagambo mabi) kugirango tubigane,
kuko tuba tubemera. Nibo tureberaho imyenda, imisatsi, imvugo n'imyitwarire
igezweho...
Nyayo nguko, ngabo abatubera ingero mu buzima twagakwiye kubaho! Muri Amerika
bo baturusha ubwenge kuko indirimbo zimwe na zimwe za hip hop na rock zirimo
amagambo mabi cyane batemera ko zumvikana ku maradiyo. Ibyo bituma abahanzi
bakora versions 2, irimo imvugo itameshe (dirty) n’idafite icyo itwaye (clean). Yes, twe
ibyo twumva biri dirty… Na films nazo ni uko kuko ku mateleviziyo hari ibidacaho
(censored) mu gihe twe izo tureba ino ziba ari uko zakabaye (uncensored/non
censurés).
Igice cya Gatatu cy'iyi nkuru kikazibanda ku bubasha aba Illuminati bahoranye, ubwo
bafite muri iki gihe n'aho babukura.
(Like, Comments and Share)