26/08/2025
🔔WARUBIZI ⁉️⁉️
HARI INKOKO YABAYEHO UMWAKA N'IGICE BARAYICIYE UMUTWE 😳
Mu mwaka wa 1945, umworozi w’inkoko witwaga Lloyd Olsen ukomoka mu gace ka Fruita, muri Colorado (USA), yashatse kubaga inkoko ayiciye umutwe ariko umuhoro ntiwayica imitsi nyamukuru itwara amaraso (jugular vein), ahubwo hasigara igice kinini cy’utwenge tw’ubwonko (brain stem) n’ugutwi kumwe.
Iki gice cy’ubwonko nicyo kigenga ibikorwa by’ibanze by’umubiri birimo guhumeka, gutera k’umutima no kwinyagambura, ari na byo byatumye inkoko ikomeza kubaho nubwo itari ikigira umutwe.
Iyo nkoko yaje kwitirirwa izina “Mike the Headless Chicken” cyangwa “Miracle Mike”, ibaho amezi 18 yose icitse umutwe guhera muri Nzeri 1945 kugeza Werurwe 1947. Olsen yagaburiraga akoresheje inshinge ashyiramo amazi n’ibiryo muri esophagus yayo. Ikindi gitangaje ni uko Mike (Iyo nkoko yacitse umutwe) yanakomeje kubyibuha.
Mike yahindutse ikimenyabose, ajyanwa mu birori no mu maserukiramuco mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse atangazwa mu binyamakuru no mu makuru hirya no hino ku Isi.
Iyo nkoko yaje gupfa mu mwaka wa 1947 ubwo yari imaze umwaka n’igice nta mutwe ifite.