14/03/2019
IMYIZERERE IGEZWEHO ••••••••••••••• •••••••••••••••••• “AHO IMANA IRIGUSABWA KUMVIRA ABANTU NAHO ABANTU BATITAYE KUBYO IBASABA” . Pawulo ati: “kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo” (2 Timoteyo 4:3) 1.Urusengero n'umutima ••••••••••••••• ••••••••••••••••• Pawulo ati: “Imana y'amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n'umwuka wanyu, n'ubugingo n'umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. (1 Abatesalonike 5:23) . Abantu bashaka kugaragaza ko bafite Imana mu mitima yabo ariko imibiri yabo ntibe ibitambo bizima bishimwa n'Imana. . => Kwambara ibicitse bizwi nkw'izina rya Déchire kandi Imyenda mizima yuzuye mu isi mbese akamaro ko kwambara ni akahe? * Yohana ati:Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n'imyenda yera kugira ngo wambare isoni z'ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso yawe kugira ngo uhumuke. (Ibyahishuwe 3:18) . Iyo myambarire niba nawe ukiyibarizwamo Menya ko utari mu ngabo za kristo hindukira vuba udatinze kuko uracyari mu ngabo z'umwanzi ntabwo waba uw'isi ku mubiri ngo ube n'Uwimana mu mutima Ntibishoboka kuko ntawukeza abami babiri. . => Kwambara Ibibonerana ugasa nkaho ari nk'amadirishya y'ibirahuri atagira rideaux Nshuti nawe urasabwa guhindura iyo myambarire kuko Imana ntiyabona icyicaro mu mutima wawe ukizemeze gutyo kuko satani niwe waba agifite umwanya mu mibereho yawe. . => Kwambara ibiguhambiriye bifashe ingingo zose bityo ukaba ubangamiye ingingo zawe ushaka kugaragaza uko uteye mu mutima ni kure garagaza n'ubukristo n'ukubonye aboneko usa nawe. Hindura vuba . => Kwambara ibigufi (Mini) bidashoboye ngo biruzuye jya wambarira kuberwa wi kwambarira kurebwa nibiba ngombwa ujye ushaka amakuru yaho iyo myambarire yavuye n'abayambaye icyo bari bagamije nawe hindura wambare neza nibwo uzaba uwa kristo noneho uhamanye n'umutima wawe. . =>Kwambara imyenda y'abagabo kandi utari we menya ko utakorera Imana mu mutima wishe ihame ryayo umenye ko Imana ibyanga urunuka byiteho kuva uyu munsi (Gutegeka kwa kabiri 22:5) INGARUKA IKOMOTSE KU MYAMBARIRE MIBI: --------------- --------------- --------------- ------------------------ → Urubyiruko n'abakuze ubu mu byaha biza imbere biri kwica abantu ubwonko umuntu agatangira kwibagirwa ubwonko bugasaza imburagihe kubera icyaha cyo mu Ibanga cyitwa kwisambanya (Ma********on) bikomotse ku myambarire yabo bantu bambaye ibituma amaso y'abantu aberekeraho mwibuke ko uri kurutonde rw'abasambanyikazi bakomeye mu ijuru itegereze abakubonye bose aho waciye imitima yakurarikiye ni myinshi bityo nibagera igihe cyo kuruhuka uko bakubonye bigaruke mu ntekerezo zabo nawe umva ikizakurikiraho . nshuti reka gukina mu bikomeye ubababaza Imana yawe yakuremeye kuyihesha icyubahiro wi kwiha amahoro yo mu mutima ko uri uw'Imana kandi Atari ko igufata n'imikino y'urukozasoni (Pornograph) iza imbere mu gutuma iki cyaha cyishe benshi bakaba abasazi bavandimwe ni mukanguke. . →Byakanguyemo Abantu gushaka (Marrier) bagendeye ku irari aho kugendera ku mutima uboneye . → Byatumye haboneka benshi babyinjiramo batari kuzagiraho aho bahurira niyo myifatire . → Ingo nyinshi ziri mu marembera bitewe n'Imyambarire mibi iriho none. . → N'ibindi . => Guhindura imisatsi ukundi, kogosha ingohe n'ibindi bijyana nabyo. . "Kandi ingamiya zabo zizajyanwa n'amatungo yabo atabarika azaba iminyago, nanjye nzatatanyiriza mu birere byose abiyogoshesha ingohe z'umusatsi wabo, nzabateza ibyago bibaturutse impande zose. Ni ko Uwiteka avuga. (Yeremiya 49:32) . Kandi n'abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y'igiciro cyinshi (1 Timoteyo 2:9) . Imyambarire yatuma bakwitiranya °°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°° °°°°°°°°°°°°°°°° Yuda amubonye agira ngo ni maraya, kuko yari yitwikiriye mu maso. ( Itangiriro 38:4) (Imigani 7:10) . Hari aho wasangwa bakakwitiranya °°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°° °°°°°°°°°°°°°°°°°° Ukunda ubwenge anezeza se, Ariko ubana n'abamaraya yiyaya ibintu bye. (Imigani 29:3) . Ntiwabeshya Imana °°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°° "Imirimo yabo ntizareka bagarukira Imana yabo; kuko barimo imitima y'ubumaraya, ntibamenye Uwiteka. (Hoseya .5:4) . 2. Kuba Uw'isi ukaba n'Uwimana ••••••••••••••• •••••••••••••••••••••••••••• "Nta mugaragu ucyeza Abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana n'ubutunzi." (Luka 16:13) . Wishaka kwisanga hose ngo ujye wiyufura mu gipagani ariko ku mana naho werekane ko uriyo ahubwo gira amahitamo kandi azaba meza uhisemo kuba uw'Imana gusa. . 3. Imyizerere Ishingiye ku bitangaza ••••••••••••••• ••••••••••••••• ••••••••••••••••••• Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w'umucyo. ( 2 Abakorinto 11:14) . Bishatse kuvuga ko uwavuga yesu uwavuga mu izina ry'Imana wese atari umukozi wayo. Ahubwo aba satani nuko badakora ibihwanye n'Ijambo ryayo aribo bahanu*i b'Ibinyoma buzuye mu isi. . 4. Byose yarabirangije ku musaraba. °°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°° °°°°°°°°°°°°°°°°°° igahanagura urwandiko rw'imihango rwaturegaga,ika rudukuzaho kurubamba ku musaraba. ( Abakolosayi 2:14) . amaze gukuzaho amategeko y'iby'imihango umubiri we, kugira ngo ba babiri abarememo umuntu umwe mushya muri we ngo azane amahoro atyo (Abefeso 2:15) . Yesu yaje gukuraho ibya mushushanyaga mbere yuko aza ntabwo yigeze akuraho byose ku buryo twabaho mu isi nk'abageze muri paradizo kuko Satani aracyahari dusabwa kumvira yesu nk'umutambyi mukuru. . Matayo 5:17 "Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. . 5. Nta torero ritazavamo umugeni ••••••••••••••• ••••••••••••••• •••••••••••••••• Itorero ni iki? kandi mbikwandikiriye kugira ngo, nintinda, uzamenye ibikwiriye kugenzerezwa mu nzu y'Imana ari yo Torero ry'Imana ihoraho, ari na yo inkingi y'ukuri igushyigikiye. . Isi yuzuye amadini mbese yose ayobowe n'Ijambo ry'Imana ? Ntabwo yaba menshi. . Ubwinshi bw'amadini nibwo bwinshi bw'ibyaha. . Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n'umubatizo umwe,hariho Imana imwe ari yo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twese kandi uturimo twese. (Abefeso 4:5-6). . IMYIZERERE NI MYINSHI °°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°°° °°°°° • Umuyehova yizerako azatura ku isi • Undi ati nzajya mu ijuru • Undi njyewe nduhuka ku isabato • Undi njyewe nduhuka ku cyumweru • Undi njye ndi Reverend, Papa (Zaburi 111:9) (Matayo 23:9) . • Undi akabatiza uduhinja • Undi akarindira abakuze ngo bizere (Mariko 16:16) (Yohana 10:14) . Yeremiya yageranije Amadini nka Rond point kuko yari yarabibonye atugira inama. . Yeremiya 6:16 Uwiteka avuga atya ati"Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati 'Ntituzayinyura mo.' . 6.Hose hari Imana ••••••••••••••••••••••••••• kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza,baz igwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo ( 2 Timoteyo 4:3) . Kandi irari ryabo rizabatera gushaka indamu kuri mwe bababwiye amagambo y'amahimbano, ariko iteka baciriwe ho uhereye kera ntirizatinda, no kurimbuka kwabo ntiguhunikira. (2 Petero 2:3) . 7. Kwerekwa ••••••••••••••••••• Icyo mbategeka cyose mujye mucyitondera mucyumvire, ntimukacyongere ho,ntimukakigab anyeho. (Gutegeka 2: 13;1) Yeremiya 23: 7-19 Yeremiya 23:30 "Ni cyo gituma mpagurukiye abahanu*i bibana amagambo yanjye, umuntu wese yiba mugenzi we. Ni ko Uwiteka avuga. . Dore mpagurukiye abahanura iby'inzozi by'ibinyoma, ni ko Uwiteka avuga, bakabyamamaza kandi bakayobesha ubwoko bwanjye ibyo binyoma byabo no kwirarira kwabo k'ubusa. Nyamara sinabatumye, sinabategetse kandi nta cyo bamariye rwose ubu bwoko. Ni ko Uwiteka avuga. (Yeremiya 23:32) . kuko babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye, sinabatumye." Ni ko Uwiteka avuga. (Yeremiya 29:9) . Abamenyi bazagira isoni n'abapfumu bazashoberwa, ni ukuri bose bazifata ku munwa, kuko ari nta gisubizo kivuye ku Mana. (Mika 3:7) . 8.Bibiliya ni inyanja ntawabivamo ••••••••••••••• ••••••••••••••• •••••••••••••• Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. (Abefeso 5:10) . kandi u*i yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu.Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose. (2 Timoteyo 3:15-17) . 9. Menye bike nta zabazwa byinshi ••••••••••••••• ••••••••••••••• ••••••••••••••••• Nuko u*i gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha. (Yakobo 4:17) . Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, Gusenga kwe na ko ni ikizira. (Imigani 28:9) . 10. Ibyo ni Amayobera matagatifu ••••••••••••••• ••••••••••••••• •••••••••••••••• Ababivuga basesereza ku bitabo by'abahanu*i nka Daniel na Yohana wanditse IBYAHISHUWE ukagira ngo n'ibyahishwe icyo ni ikinyoma gitangaje Imana ntiyari gupfusha igihe Ubusa iduha ibyo tutari kumenya nk'abana bayo. . Ibyo rero ni ikinyoma cya mbaye ubusa impamvu byiswe bityo nuko hari imyizerere bitunga urutoki. . Ni mureke tube maso duhagarare ku kwizera twahawe rimwe gusa. . Imana irusheho kutwigisha no kudukangrira gushikama muri iki gihe turimo cy'ubugoryi. . Kanda Like na Share bigere Ku bandi!!!!!