03/09/2015
MUGIRE INAMA.
NKORE IKI??
Nakundanye n'umuhungu
tumaranye hafi umwaka wose
dukundana,akank unda nanjye
nkamukunda,ibin tu byose byari
bimeze neza ntakibazo.
Iyo twabaga turikumwe,twisa
nzuranagaho uko bishoboka
byose,yaba bizu tukazihana,affe
ctions zishoboka zose,gusa
ntitwigeze turyamana habe na
rimwe.
Nyuma nkajya mubonana n'abandi
bakobwa gusa ntago nzi niba
bakundana.Dusen gera mu idini
imwe yewe ntibyashobokaga ko
amateraniro yarangira tukava
kurusengero tutavuganye ariko
ubu kumubona birangora kuburyo
amateraniro arangira akihuta
akagenda tutanavuganye.K
uburyo n'iminsi twabonanagaho
sinkimubona,mbe se mba mbona
ntamuhate akibifitemo.Byo nyine
no kumubona ntibiba byoroshye
nagato.Gusa ndibukako nari maze
iminsi muhakaniye ko nabonye
atari byiza gukomeza gusomana
n'ibindi,mubwir ako nabonye atari
byiza,ambwira ko ntakibazo
kirimo.Arambwir a ngo kuki nari
narabyemeye,mub wira ko gusa
atari byiza ntazabisubira.N iba
yarabifashe nkaho ntakimukunda
simbizi.Gusa kuva ubwo
ntarongera kuvugana nanjye
byibura n'iminota 5.Ikibazo nuko
atigeze ampakanira ko atakinkunda
kandi kumukunda ndacyamukunda
gusa kumwivanamo
byarananiye,num va
ntanabishobora. Kandi nanone
nkumva bindemereye gukomeza
ibintu byo gusomana n'ibindi
nk'ibyo.Nkibaza ese ko
nananiwe kubyanga kuva mbere
hose nkemera ko tubikora
nkomeze mbikore cyangwa se
mbireke? None se nimbireka
ntibizagaragara nkaho
namuharurutswe akaba yakeka ko
nabonye undi? Nkibaza ese
nkomeze mbikore ntabishaka? Ko
mbura imbaraga se nanone.
None koko bavandimwe ko
byancanze mbigenze nte koko??
Nkore iki??
Mbibutsa ko nawe ufite ikibazo
watwandikira inbox tukakugereza
ikibazo cyawe kubadukurikira.
Mbibutsa gukora Like kuri iyi
page,ujye umenya byinshi
(kubantu batarakora Like).