Iwacu Rda TV

Iwacu Rda TV Menya ubuhamya butandukanye ndetse ninkuru byagufasha gykomeza gusobanukirwa ubu*ima bwa buri munsi

12/03/2026

UWO NAGENEWE
​Episode 1:
​Umujyi wa Kigali wari ucyeye cyane, ariko kuri Sandra, uwo munsi wari wuzuye akavuyo. Sandra, umunyamideli umaze kubaka izina mu Rwanda, yari atwaye imodoka ye ya Toyota RAV4 yihuta cyane agana mu mujyi rwagati. Amaso ye yari yari mu ndorerwamo yireba niba ibirungo (makeup) bye bimeze neza, mu gihe ku rundi ruhande yari ari gutonganya abakozi be kuri telefone.
​"Niba designer atazanye ya myenda saa kumi, ntabwo naza mu ifatwa ry'amashusho!" Sandra yavugaga ashishimuye, ntiyabona ko imodoka yari imbere ye ihagaze bitunguranye.
​BUM!
​Sandra yashigutse, imodoka ye igonga inyuma y'indi modoka ishaje yari imbere. Umutima we watangiye gutera cyane, ntiyashidikanya guhita asohoka mu modoka afite umujinya w’umuranduranzu*i. Imbere ye harimo umusore wari wambaye itaburiye y'ubukanishi (overalls) yuzuye amavuta, wasohokaga mu modoka ye atuje cyane.
​"Ese wa musore we, u*i gutwara imodoka cyangwa waguze uruhushya?" Sandra yamukankamiye amushinja ubugoryi, ashingira urutoke ku modoka ye yari yibwiraga ko yangiritse cyane.
​Uwo musore, witwa Kevin, ntabwo yasubizanyije umujinya. Yaritonze, apfukama imbere y’imodoka ya Sandra, afata agatambaro gasukuye mu mufuka, maze ahanagura aho Sandra yabonaga nko gushishuka. "Mwaramutse Madamu," Kevin avugana ijwi rituje. "Ihangane, ariko reba, iyi ni irangi ry'iyanjye ryamuye ku yawe. Imodoka yawe nta kintu na kimwe yabaye."
​Sandra yashatse gukomeza kumutonganya, ariko arebye mu maso ya Kevin, abona ituze n'ubwenge bitandukanye n'abandi basore b'abakire yari amenyereye. Kevin yasezeye Sandra amubwira ko akorera mu Gatsata, maze aratwara arigendera.
​Sandra yasigaye aho mu muhanda, atangaye. Mu gihe yinjiraga mu modoka ye ngo akomeze urugendo, ntiyabona ko ikarita ye y'akazi (ID Card) yari yanyereye mu modoka ya Kevin mu gihe bagonganaga.
​Niryo joro, mu nzu ye nziza i Gacuriro, Sandra yari aryamye ariko asinziriye bitari byo. Mu mutwe we hagarukaga isura ya wa musore w’umukanishi. Kuki atigeze amutinya?

22/09/2025

Umuraperi Nizeyimana Odo wamamaye nka Khalfan we n’umugore we w’umuhanzikazi Irumva Jeanne D’Arc uzwi nka Oxygen bavuze ko bisezeranyije.

Aba bombi bakaba bamaze amezi arenga atandatu babana nk’umugore n’umugabo.

Mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, babajijwe impamvu babana batarasenzeranye maze bavuga ko bisezeranyije igisigaye ari ukubyereka abantu.

Ati "twarasezeranye, twarisezeranyije hasigaye kubyereka abantu. "

Oxygen yavuze ko bafashe umwanzuro bakambara neza nk’abakoze ubukwe maze bajya ahantu mu busitani kwifotoza aho ngo ni ho Khalfan yamuhereye amasezerano abaho n’atabaho.

Inkuru irambuye sura www.isimbi.rw

Polisi ya Uganda yemeje ko yataye muri yombi Teta Sandra ukurikiranyweho kugonga ku bushake umugabo we Weasel manizo aka...
08/08/2025

Polisi ya Uganda yemeje ko yataye muri yombi Teta Sandra ukurikiranyweho kugonga ku bushake umugabo we Weasel manizo akavunika ukuguru.

Afungiye kuri Sitasiyo ya Kabalagala iri mu Mujyi wa Kampala.

Radiotv10 Rwanda

08/08/2025

Me Thierry Kevin Gatete uzwi ku mazina ya Gatete Nyiringabo Ruhumuliza, ari mu Bavoka 21 bahagaritswe na Komisiyo ishinzwe imyitwarire y’Abavoka, hashingiwe ku makosa y’umwuga bakoze. Abo Bavoka ntibafite uburenganzira bwo kugira uwo bunganira muri icyo gihe bahagaritswemo. Me Gatete yahagaritswe mu gihe cy’imyaka ibiri. Harimo n’abahagaritswe mu gihe cy’amezi atandatu.

Harimo kandi Me Gatama Cassien wahagaritswe mu gihe kitagaragajwe (Radiation) bisobanuye nk’aho yahagaritswe burundu mu mwuga. Nyuma y’imyaka itanu nibwo ashobora gusaba gusubizwa mu mwuga, hakabaho gusuzuma ubusabe bwe.

Abandi bahagaritswe, mu gihe bazaba barangije ibihano bahawe, na bo bashobora kwandikira Inama y’Urugaga rw’Abavoka (Conseil de l’Ordre) bayisaba gusubizwa mu mwuga, igasuzuma ubusabe bwabo.

KT Radio

http://benix.space/l/1f31baeb
16/07/2025

http://benix.space/l/1f31baeb

A READER TODAY, A LEADING TYCOON TOMORROWEvery Read Financial . If you don't read books, you are poor indeed. Poverty starts by not readin...

01/10/2024

Follow this channel for next video subscribe

06/06/2024

Zaburi 1:4

Naho ku bagiranabi si uko bigenda: bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

06/06/2024

Zaburi 1:3

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi, kikera imbuto uko igihe kigeze, kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana; uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

06/06/2024

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, akayazirikana umunsi n’ijoro!

06/06/2024

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi, akirinda inzira y’abanyabyaha, kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

Have you heard of atingi? It's an e-learning platform by the German Development Cooperation. They offer free courses and...
02/03/2024

Have you heard of atingi? It's an e-learning platform by the German Development Cooperation. They offer free courses and certificates in business, tech, agriculture, tourism and many more industries. If you join atingi through their partner Flashout, we both get FRw 300 worth of airtime. Use my link to download Flashout:

Learn new job skills with atingi, your free e-learning platform. Receive course certificates in business, tech, agriculture, tourism and many more industries! Plus, you can earn airtime with Flashout if you register for atingi or invite your friends. ⭐ Special Invite to Women atin...

01/03/2024

Address

Kigali

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Iwacu Rda TV posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share