13/01/2023
XTV RWANDA
Online Love
Season1
Episode2
Duheruka chat iryoshye hagati ya Esta na Asha
Hari ifoto irikubica bigacika kuri wall ya Esta.
Turakomeje
____________
Esta ati"ngeze inbox ya asha nsanga yahantanze arimo ambaza amahirwe yokwifotozanya nanjye"
Njye musubiza nseka gusa"hhhh"
Sinamubonaga ariko abonye ntakindi ndengejeho asa nuwubabaye ati"wanga abagusaba se kongusaba ugaseka?"
Njye nti"wapi sha nuko nawe ukabya"
Asha"gute?"
Njye"ubwose kwifotozanya nanjye namahirwe yaba Beyonce we ntiyaguha umwanya mugafata selfie!"
Asha"ega buriwese agira umu star we wenda kurinjye Uri Beyonce gusa niba Beyonce yakunda woweho ho nategereje kowanga cg wemera nahebye"
Njye"hhh wazaje ukanyitwarira sahubwo ukantaka muri sallon"
Asha"ugomba kuba uhenze cyanee"
Dukomeza kuganira kugera duhinduye ingingo tuganira nokubindi bitandukanye ariko nkibaza impamvu nakunze online cyane niba ari ukubera Asha ntarabona biranyobera pe.
Habaye muri pause nasubiye online ngo mbwire Asha appetit numvaga nshaka kubimubwira mbere ariko nsanga yabimbwiye kare nti"merci nonese nawe wageze kumeza?"
Ati"cyane uwakugira akanyoni nako njyewe nkaza tugasangira rwose."
Njye nti"Aha ibidashoboka nukumera amababa ariko nakwishyiramo kuri hano"
Asha ati"ndagusabye bikore ubumbure umunwa ngutamike"
Turi kumasaha atarashyika kumunane aho menyaniye na Asha kuri Fb ariko maze kumera nkaho twakuranye afite rukuruzi indusha imbaraga kure ituma nshaka kuvugana nawe wenyine,sinjye ubona yanditse ngonsubize bwangu.
Amasaha yakurikiyeho twaganiriye byinshi ndetse namessage narintegereje cyane arayohereza.
Kugica musi Asha ashaka kumva akajwi kanjye maze ambaza niba namuha nbr.
Nirya icyara ariko ndyumaho mumutima nti"kare kose se"
Ariko Fb mbanza mwiryaho nti"yiwee sha uziko mperutse guhindura nbr none akaba ntayizi mumutwe"
Asha bisa naho we arumusore utwara ibintu gake ati"ntacyo uzayimpa undi musi"
Mumutima nti"barakubeshye aya mahirwe ntancika"
Ndamwandikira nti"wampaye iyawe nkaza kuyiguhaho"
Kwakwirya kwacu birangira arinjyewe umusabye nbr
Nawe mukanya nkako guhumbya arayohereza nbr igoranye gufata mumutwe ariko mpita nyiga.
Arangije nti"nanjye nayibutse kanyiguhe"
Asubiza na sticker yigikumwe kandi nyanga kubi noneho ari Asha uyohereze numva irandiye mpita mubwiriraho
Nti"ariko simbana numubuga bwo kutumva kuki ukoresha amarenga igikumwe gisobanura iki?"
Araseka cyane ati"hhhh sorry bb"
Mumutima nti"ngwikiiii"izina bb nsanzwe ndizi abahungu baba besto nabakobwa bagenzi banjye bararinyita ariko iryo asha yavuze numvise arubwambere mumatwi yanjy. Yarivuze mugihe ntabikekaga maze rinkora kumutima mbura nikindi ndenzaho mva online"
Amasaha yaramaze gukura kandi mbona natanze umusaruro muke uwo musi birangije ntangira kwigaya ninenga nibaza ibyondimo.
Umukobwa dukorana we akananduta ukunda kungira inama ni Tisia arambwira ati"uyu musi wamvunishije birenze sinzi ibintu wiriwemo muri phone"
Njyewe nti"sorry pe Tisia ntundakarire"
Ati"wisubireho gusa namasaha arageze indi shift yabakozi badusimbura yahageze"
Ngomba gukomereza kwishuri Ulk mpita njya muri gare nshya yo mumugi gutega iza gisozi.
Nkuko natangiye kubigira akamenyero nigira Fb nsanga Asha avuyeho ariko hashize akanya agarukaho.
Ndabanza nsubiza mesage zabandi ngo nze kumuha umwanya nyuma.
Ndangiza nibwira ko nawe yaba yanditse nsanga wapi kandi ariho, ndategereza we! aka message kose kaza nkareba ko ariwe ndaheba.
Mpita nibwira ko aruko wenda message yanyuma ariye niko kwikurayo nti"Bsr"
Bsr narinze ngera kushuri itarasubizwa gusa nkabona ntanubwo ari seen(vu)
Ndihangana umutima ukampatira kumubwira ngo kutavuga ariko ndabyanga.
Hashize akanya message iba seen(vu)
Ndibwira nti reka araje asubize mva mumodoka ninjira classe nsuhuza aba classemates,deskmates ubundi ndicara nkicara ndebaho ariko Asha habe gusubiza.
Mbega ngo classe irambihira weeee!
Nahise nivumbura nzimya phone imaze kuzima ndigaya kweli mbega agakobwa kakagoryi ubwose wivumburiye nde koko
Nkumva murinjyewe hari umuntu urimo kuntonganya gutyo ambwira ko ndi agacucu gusa.
Hashize akanya ndatuza nkurikira class ya kabiri niyagatatu amasaha aba arageze turarasohoka.
Mukamenyero kanjye ndakererwa mbese ndatinda ariko nahagurutse class bwangu.
Mugenzi wanjye umwe arankurura ati"Ehh Esta kowiruka"
Nti"uhm bite c"
Ati"sawa utabayehe?"
Nti"sha Anita ntaho ndumva nshaka gutaha arega buranije wee"
Aniti" Buretse sha hari Tonto wanjye uri buducyure yatangiye kwigisha night hano"
Njyewe nti"waretse sha tukitegera?"
Anita"arikose wabaye iki ntunashaka gusuhuza tonto ngomubwireko turi inshuti"
Njyew"tugende basi"
Bidatinze tonto Wa Anita aza muri Rava 4 new model turinjira Anita ahita amenyekanisha ati"tonto uyu mwana yitwa Esta turigana iwabo ni kicukiro"
Tonto ati"byiza cyane nanjye nitwa patrik ndu umwarimu hano mushami rya mategeko nkaba numuyobozi mukuru murugaga rwabavoka"
Esta ati"Murakoze"
Bashakaga konganira ariko nkumva njyewe wapi nta mood nifungurira phone ngondebe ko ntabandi bambuze nokuri whatsapp.
Ama message ya whatsapp aza yisuka ariko mbanza Fb ngo ninsanga noneho Asha atarasubiza mugire unfriend
Nsanga ari online kandi ntiyasubije mbura icyonkora haba unfriend cg kongera kumwandikira, ahubwo numva sinzi uko mbaye mpungira kuri whatsapp
Mukuhagera kumbe niho hari icyo nashakaga niho icyandizaga kiri aka message keza ka nbr yanditseho Asha kaje mwijwi ryako kati"Bite Esta nakubuze kuri phone nyamara ndaryama tumaze kuvugana"
Nibuka yuko akagoryi nazimije phone ngo ndivumbuye none undi mwana yambuze.
Sinihutiye gusubiza nategereje ko mva mumodoka cyane konabonaga last seen ya Asha imaze iminota 20.
Bidatinze baba bangejeje ahonsigara ndabasezera ndamanuka muga cordor kajya iwacu.
Anita na patrik.
Patrik"ko uyumwana atuje cyane?"
Anita ati"ahubwo nagasazi buriya yagutinye"
Patrik"kandi wasanga yaketseko ndi umu papa"
Anita ati"nubundi yuvuze profile yawe abantu bakeka wubatse"
Esta"ngeze murugo ntakindi nakoze akokanya numva nanshyuhiye kuvugana na Asha mfata Voice Note.
Nti"Rwigema Asha Salut wiriwe neza? Nishimiye kumenyana nawe ese uracyantegereje cg waryamye"
Nagiye kurangiza gufata Voice nawe yaje online.
Mbona ijwi rimugezeho mumunota umwe araryumva ahita asubiza ati"wowuu your sound is like Angel's in a vision!"
Buruko Asha yanditse ijambo riza aririshya mumatwi yanjye numva ndatwawe ariko sinabimwereka nti"ntugakabye sha"
Asha ati"aba marayika badukize izimpaka ijwi ryawe ni paradizo"
Njyew"basi nawe mpa iryawe?"
Asha ati"nigikona gishaje nako ni amasafuriya ahubanganye"
Ndaturika ndaseka nti"hubanganya numve"
Ahita aseka arangije akora Record
Mbibona(Asha is Recording audio").....Ep3