22/05/2026
Ubutumwa bwo kuwa kane tariki ya 21/05/2026
UMWIGISHA Eliya
UBUGWANEZA BUZANWA NO KUMVIRA IMANA
Bibiliya itubwira ko abantu bari barabaye babi ninyamaswa zarabaye mbi ariko Imana itegeko ko abantu nizo nyamaswa babana mu nkuge imwe
Bitekerezeho.
1 Ese impyisi yasize amerwe yayo hanze?
2 ese agaca kasize urwara rwako haze?
3 ese inzoka yasize amenyo yayo hanze ?
4 umuntu yasize urwango agirira inzoka hanze?
5 intare yasize ubwiyemezi hanze ?
Urukundo rw'Imana ni rurerure cyane
Impamvu wumva utasangira nuriya muntu
Impamvu wumva utahuza nuriya muntu
Impamvu wumva utabana neza nuriya muntu
Nuko utumvira Imana
Hindura imitekerereze hindura imyumvire
Utangire kumvira Imana mu buryo bwuzuye
* Urabohoka
* Uranezerwa
* Uraruhuka
* Urakunda
* Uzabona Imana
Ibyakozwe n'Intumwa 2:37
Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n'izindi ntumwa bati “Bagabo bene Data, mbese tugire dute?”
Uyu munsi nawe tekereza icyo ukwiye gukora niba ufashe umwanzuro wo kumvira Imana
IGISUBIZO
Ibyakozwe n'Intumwa 2:38
Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y'Umwuka Wera,